Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’Amavubi yiyemeje kuzagurisha umukinnyi wa Rayon Sports mu ikipe y’i Burayi nyuma y’uko amubonyemo impano ikubye inshuro nyinshi iy’abakinnyi ba APR FC

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Ferrer yashimishijwe n’ubuhanga budasanzwe bwa Iraguha Hadji wa Rayon Sports akaba yahise amuhamagara mu bakinnyi 30 bazacakirana na Benin.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko umutoza Carlos Ferrer ubwo yabonaga Iraguha Hadji yari azi ko ari Umunyamahanga nyuma baza kumubwira ko ari Umunyarwanda ahita yemeza ko agomba kuzajya amuhamagara.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, mu bakinnyi 30 umutoza yahamagaye barimo na Iraguha Hadji uhamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Hari andi makuru avugwa ko umutoza Carlos Ferrer yifuza kuzashakira ikipe ikomeye Iraguha Hadji akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda kugira ngo azamure urwego rw’imikinire.

Iraguha Hadji yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize avuye mu ikipe ya Rutsiro FC, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange muri Gikundiro n’ubwo aheruka kugira imvune.

Related posts