Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer wasinye amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere ashobora kwirukanwa nta ngaruka mu gihe umutego yashyiriwe mu masezerano atawusimbutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu Carlos Alos Ferrer yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 nk’uko umunyamabanga muri FERWAFA Muhire Henry yabitangarije Radio 1.
Uyu mutoza n’ubwo yahawe amasezerano y’imyaka 2 ntabwo benshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda bumvikana n’iki kintu FERWAFA ndetse na Ministeri ya Siporo bakoreye Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu.
Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko mu masezerano uyu mutoza yahawe, FERWAFA yashyizemo ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntitabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika azahita asezererwa ndetse banamubwira ko u Rwanda niyo rwabona iyi tike agomba kubarenza amatsinda kugirango akomeza kuba umutoza w’iyi kipe.
Uyu mutoza nyuma yo guhabwa aya masezerano yahise atangaza kumugaragaro abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mikino 2 u Rwanda rufitanye na Benin tariki ya 22 na 27 Werurwe 2023 bahatangira kujya mu gikombe cy’Afurika. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal yabatsinze mu mukino ubanza, Mozambique banganyije ndetse na Benin.