Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa RayonSport yatangaje amagambo akomeye kumukino w’umunsi wa 2 wa Championa Rayon Sport izakina mo na Police. Soma witonze !

Haringingo Francis Mbaya umutoza mukuru wa RayonSport Fc wayigezemo nyuma yo gutoza ikipe ya Mukura VS yagejeje kure mumikino nyafurika akaza kuva muri iyikipe yerekeza mu ikipe ya Police atamaze mo kabiri ndetse aza kuhava bamwirukanye. uyumunsi uyumugabo ari gutoza ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kuva muri Kiyovu Sport yasize ahesheje umwanya wa 2 muri Championa ya hano mu Rwanda.

Hashize iminsi mike iyi kipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda itsinze umukino wayo wambere wa Championa mumukino wari ishiraniro iyikipe yakinagamo na Rutsiro ariko ikaza kubasha kuyitsinda ibitegi bigera kuri 2 byoe kuri 1, ariko iyikipe ikaba ifite kuzakina umukino w’umunsi wa 2 ikina na Police FC.

Nkwibutse ko uyumutoza uri gutoza Rayon Sport yavuye mu ikipe ya Police bamwirukanye ariko ubwo umwaka ushize yatozaga ikipe ya Kiyovu Sport uyumugabo Haringingo Francis akaba yarabashije gutsinda iyikipe ya Police umukino ubanze ndetse nuwo kwishyura. kurubu rero uyumugabo abazwa niba yiteguye umukino iyikipe izakinamo na Police yatangaje ko kubwe afite ikipe nziza ndetse y’abakinnyi bakiri bato kuburyo bizaba byoroshye kukuba yakwizerako abakinnyi be bazakina iminota 90 bagifite imbaraga, ndets ekuri we akaba atangaza ko ari umwihariko iyikipe yihariye kugeza ubu.

Usibye kandi kuba yatangaje ibi byose, uyumugabo yabwiye abantu batangiye kuvuga amakipe azatwara igikombe cya Championa bagashyira ikipe ya Rayon Sport kuruhande ko bari kwibeshya,uyumugabo yatangaje ko iyikipe ya Rayon Sport ari ikipe umuntu wese akwiriye gutinya ngo kuko ari ikipe izatungura benshi ngo ndetse iyikipe izakora ibitarigeze bikorwa n’indi kipe hano mu Rwanda.

Ayamagambo yatangajwe n’uyumutoza yateye ubwoba abatari bake biganjemo abafana ba APR FC cyane ko aba bafana ari bamwe mubatewe ubwoba nuburyo iyikipe bamaze imyaka igera kuri 3 batsinda umusubirizo ishobora kuba izabigaranzura muri uyumwaka w’imikino cyane ko uyumutoza uri kuyitoza azwiho ko ashobora ikipe ya APR FC cyane.

Related posts