Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Mohammed Adil Erradi yihanangirije umukinnyi yatoje muri APR FC amusaba kutazongera kugenda amusebya

Nyuma yo kuvuga ko ubusanzwe ari umutoza mwiza w’umuhanga ariko ufite inenge yo kugira ubwoba, Umunya-Maroc Adil Erradi Muhammed yageneye ubutumwa bukomeye Rwabugiri Umar babanye muri APR FC.

Mu minsi ishize, Rwabugiri wahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Ingabo, yasobanuye urugendo rusharira yayigiriyemo ariko by’umwihariko rwagizwemo uruhare na Adil wahoze ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Uyu munyezamu mu kiganiro yagiranye na Bplus TV, yavuze ko uyu munya-Maroc yafashe umwanzuro wo kumwicaza nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.

Gusa Umar yanavuze ko uyu mutoza asanzwe ari umunyabwoba bitewe no kuba ubwo uyu mukino wari urangiye yaramubwiye ko yakinnye neza, ariko bagera i Kigali agahitamo kumwicaza kubera kumva amabwire ya bamwe.

Aha ni ho Rwabugiri yahereye ahamya ko Adil ari umunyabwoba ukorera ku gitutu cya bamwe kuko atigeze ahagarara ku mwanzuro we gusa avuga ko ari umutoza w’umuhanga.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze [Instagram], uyu munya-Maroc yageneye ubutumwa bukomeye burimo kumwibutsa ko yagerageje kumuha umwanya wo gukina kandi ko mu mupira w’amaguru hakwiye kubamo ururimi rumwe.

Ati “Umupira w’amaguru w’umwuga ugira ururimi rumwe, n’uko witwara ndetse n’umusaruro, si ukuvuga vuga. Ukwiye gusubiriza mu kibuga, by’umwihariko nyuma yo kuva muri APR FC. Ndizera ko uzajya mu kipe ikomeye. Nizere ko utibagiwe ibyo twagukoreye ntagiye kurondogora.”

Rwabugiri Umar na Adil bageze muri APR FC mu 2019, ariko uyu munyezamu asohokamo mu 2021 asoje amasezerano ye mu gihe umutoza yasohotse mu 2022 adasoje amasezerano ahubwo bitewe n’umubano we mubi n’abakinnyi yavuzweho.

Uyu mutoza yasigiye iyi kipe ibikombe bitatu bya shampiyona [2019/2020, 2020/2021 na 2021/2022].

Related posts