Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Mohammed Adil Erradi ari kuririra mu myotsi nyuma y’uko yari yizeye kuzatsinda APR FC muri FIFA ikamuha akabakaba miliyari

Ikipe ya APR FC ifite amahirwe menshi yo kuzatsinda umutoza Mohammed Adil Erradi wayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ayishinja kumwirukana nabi.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo mu kiganiro Program Umufana cya Radio Flash FM abanyamakuru bagikora bari batangaje ko umutoza Mohammed Adil Erradi azaza mu Rwanda kubera impamvu ebyiri, impamvu ya mbere azaba aje mu biganiro n’ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo bacyemure ikibazo bafitanye mu buryo bw’amahoro, indi mpamvu yashoboraga kuzaba aje mu biruhuko.

Kugeza ubu ntabwo umutoza Mohammed Adil Erradi yigeze aza mu Rwanda ndetse ntabwo ateganya kuhaza bitewe n’uko yamaze kumenya amakuru y’uko afite ibyago byinshi byo kuzatsindwa na APR FC.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko FIFA yatse APR FC ibyangombwa byerekana ko yahemberaga ku gihe umutoza Mohammed Adil Erradi maze FIFA isanga uyu mutoza umushahara yarawuhabwaga ku gihe, ndetse FIFA yabonye amabaruwa atandukanye APR FC yagiye yandikira Adil imusaba kugaruka mu kazi.

Amakuru yizewe ahari ni uko FIFA yasanze nta kosa na rimwe APR FC ifite kuko umutoza Mohammed Adil Erradi ari we wiyirukanye ku kazi ubuyobozi bwa APR FC bwajya bumusaba kugaruka mu kazi akanga, umwanzuro w’uko APR FC yatsinze Adil uzasohoka mu kwezi gutaha kwa Mata 2023.

Umubano wa APR FC n’Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wajemo kidobya nyuma y’uko uyu mutoza ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi mu ikipe.

Ni icyemezo atishimiye ndetse byatumye ku wa 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhabwa ibihano yavugaga ko atemera ndetse binyuranye n’amategeko ya FIFA.

Mbere yo gushingura ikirenge mu Rwanda , Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA ndetse iyo nzira yaje kuyiyoboka atanga ikirego cye.

Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntayo yasubije.

Adil yatanze ikirego muri FIFA tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, arega APR FC kumuhagarika bidakurikije amategeko.

Iri Shyirahamwe ryahaye APR FC iminsi 15 yo gutanga ibisobanuro, ihurirana n’uko ukwezi kw’ibihano byahawe Adil kwagombaga kurangira tariki 14 Ugushyingo 2022.

APR FC mu bisobanuro yatanze muri FIFA yagaragaje ko umukozi wayo yataye akazi ndetse yamwandikiye inshuro eshatu zose imusaba kugasubiramo ariko akomeza kwinangira.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu yamaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatoje 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

 

Related posts