Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Haringingo Francis yikanze umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports bivugwa ko yateguwe ngo yitsindishe ku mukino wa AS Kigali maze ahita amukura mu bakinnyi 11 bazabanzamo

Haringingo Francis yakoze impinduka mu bakinnyi 11 azakoresha kuri AS Kigali hagaragaramo umukinnyi wari ukumbuwe n’abanyarwanda benshi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 werurwe 2023, muri Shampiyona y’u Rwanda hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya AS Kigali.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi ari nako benshi bemeza ko ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi bitewe ni uko bivugwa ko abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu, Tchabalala badahari kuri uyu mukino Kandi ari abakinnyi AS Kigali igenderaho nubwo imaze igihe ititwara neza.

Amakuru twamenye ni uko umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ku mukino afitanye na AS Kigali azakoresha Moussa Camara nka rutahizamu uzasimbura Moussa Essenu wahawe ikarita itukura ku mukino baheruka gukinama Etincelles FC ndetse Kandi ko azakoresha Mugisha Francois Masta mu kibuga hagati uzazamo asimbuye Mitima Isaac wujuje amakarita 3 y’umuhondo.

Muri uyu mukino ntabwo Nishimwe Blaise azakina kuko hari bamwe mu bafana n’abakinnyi ba Rayon Sports bamutunse agatoki ko yateguwe ngo azitsindishe.

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports izakoresha ku munsi w’ejo hatagize igihinduka

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Eric Ngendahimana, Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ellie.

Abo hagati: Mugisha Francois Masta, Mbirizi Eric, Hertier Luvumbu Nzinga.

Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Moussa Camara, Joachiam Ojera

Related posts