Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza Haringingo Francis yavuze ibyihishe inyuma y’ibivugwa ko umuzamu Hakizimana Adolphe atagishaka gukinira Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yijeje abakunzi b’iyi kipe ko nta gihundutse umukino utaha azaba yagaruye Mbirizi Eric umaze igihe afite ikibazo cy’imvune ni mu gihe umunyezamu Hakizimana Adolphe we arwaye.

Rayon Sports imaze igihe ifite ibibazo by’imvune bamwe barakiruka abandi barwara, nyuma ya Rafael Osalue, Rwatubyaye Abdul ubu noneho na Ganijuru Elie yongeye kugira ikibazo cy’imvune ni mu mukino baraye batsinzemo AS Kigali 1-0.

Muri uyu mukino umutoza yongeye gutungurana abanza mu izamu umunyezamu Ramadhan Kabwili benshi bibaza icyo Hakizimana Adolphe yabaye, akaba yavuze ko nyuma y’umukino bakinnyemo na Mukura uyu musore ukiri muto yagize ikibazo cy’uburwayi.

Ati “nyuma y’umukino wa Mukura VS Adolphe yagize ikibazo, ntiyashoboye kwitoza muri iyi minsi ibiri itambutse, yagize ikibazo ni yo mpamvu mutamubonye uyu munsi. Yagize ikibazo yumva atameze neza, bamufata ibizami byo kureba ko atari malaria cyangwa typhoid cyangwa ikindi kintu.”

Ibi byaje nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko uyu mukinnyi yisabiye ko atakinishwa akaba ahawe umwanya akitegura neza, ni mu gihe bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bamushinja kwanga gukina kuko umwaka utaha w’imikino azawukina muri APR FC.

Ati “havugwa ibintu byinshi ariko ibyo navuganye n’umukinnyi cyangwa abaganga ni byo byadufasha kuko ni byo mba nzi, ibivugwa ni byinshi ariko ejo yashoboye kwitoza ariko biba ngombwa ko tumuruhura kugira ngo ashobore kugaruka ameze neza.”

Yavuze ko kandi nta gihindutse ku mukino wa shampiyona wo ku Cyumweru bazasuramo Musanze FC, azaba yagaruye Mbirizi Eric umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Ati “Mbirizi yari amaze iminsi yaratangiye kwitoza, tugiye kureba muri iyi minsi 2 y’indi turebe uko ameze turebe ko dushobora kumwinjiza mu bakinnyi bazakina.”

Uyu mutoza kandi yavuze ko yagiye agorwa cyane no kutabona abakinnyi be bose kuko bakunze kurangwa n’imvune cyane, ibintu avuga ko bimwicira imibare nk’umutoza.

Related posts