Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Ben Moussa yatakambiye ubuyobozi bwa APR FC abasaba ko bazamugurira abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Iradukunda Pascal ntabwo arimo

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yamaze gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe kuzamugurira abakinnyi babiri ba Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023.

Harabura amezi akabakaba ane ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangire, kuri ubu amakipe akaba yaratangiye kurambagiza abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko umutoza w’Ikipe ya APR FC yamaze gushima ubuhanga budasanzwe bw’umuzamu Hakizimana Adolphe na rutahizamu Rudasingwa Prince.

Aba bakinnyi bombi bari gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, mu gihe baba bakomeje kuzamura urwego rw’imikinire birashoboka cyane ko bazahita bagurwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports nayo iri gukora ibishoboka byose kugira ngo izongerere amasezerano abakinnyi bayo batandukanye barimo n’umuzamu wayo wa mbere Hakizimana Adolphe.

Related posts