Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Ben Moussa yahishuye umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC ukwiye guhembwa ku buryo bushimishije nyuma yo gukora ibitarigeze bikorwa n’undi mukinnyi

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yashimiye rutahizamu usatira aciye mu mpande Mugisha Gilbert wamufashije kwihaniza Musanze FC.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ikipe ya Musanze FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino warangiye ari ibitego bitatu bya APR FC ku busa bwa Musanze FC, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsinze bibiri na Bizimana Yannick.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yashimagije Mugisha Gilbert amwizeza ko agiye kuzajya ahora amubanza mu kibuga.

Ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 42.

Related posts