Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yiyongereye igikundiro ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma kuyivugaho amagambo akomeye ashimangira ko nta rwango ayifitiye

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa avuga ko kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze ndetse ko barajwe ishinga no gutsinda imikino ya bo iby’amanota barusha andi makipe arimo na Rayon Sports bitabareba.

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Police FC 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye tariki ya 1 Mata, APR FC yo ikaba yaraye itsinze Bugesera FC 2-1 ikinyuranyo cy’amanota iyi kipe y’ingabo z’igihugu irusha Rayon cyazamutse kigera kuri 6.

Ben Moussa utoza APR FC abajijwe niba kuba yaramaze gushyiramo amonota 6 y’ikinyuranyo kuri Rayon Sports bitamuha umutekano ko yamaze kuyisiga inyuma, yavuze ko bo bareba ibya bo, abo bahanganye ntacyo babashakaho.

Ati “Twe dutsinda umukino ntabwo tureba inyuma, ntabwo tureba iby’abaturi inyuma. Kuba turusha Rayon Sports amanota 6 hasigaye imikino 6, 6 ukubye 3 ni amanota 18. Ntabwo twavuga ko Rayon yasigaye, hari imikino ikomeye kuri twe, hari imikino ikomeye kuri Kiyovu Sports.”

Yakomeje avuga ko kandi kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze kuko no mu mikino ibanza yabarushaga 7 bayakuramo kugeza aho bayigiye imbere.

Ati “Mu mikino ibanza nari inyuma ya Rayon Sports amanota 7 ku mukino wa nyuma naje kuyinyuraho, bivuze ko shampiyona ikinwa kugeza ku munsi wa nyuma, ku munota wa nyuma, tugomba gutsinda imikino yacu, turi aba mbere tugomba kuguma ku mwanya wacu, tukabikorera dufite urugamba rutoroshye rwo gukina na Gasogi, AS Kigali na Police ni yo mikino ikurikira tugomba kwitegura neza.”

Mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 52, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 50 mu gihe Rayon Sports ifite 46.

Related posts