Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umutobe w’indimu burya ni ingirakamaro kuwunywa mu gitondo.

Umutobe w’indimu burya ni ingirakamaro kuwunywa mu gitondo.

Hari abantu benshi badakunda indimu bitewe n’ukuntu iba imeze mu kanwa wagirango irasharira, ariko hari n’abandi bazikunda kubera ubwiza bwazo ku mubiri w’umuntu cyane cyane kunywa umutobe wazo washyizemo ubuki ukawunywa mu gitondo.

Usanga n’ubwo hari abantu bakunze kunywa umutobe w’indimu mu gitondo ntakintu na kimwe bari barya, gusa kuwutegura ugasanga biragora, abenshi bagakuraho ubishishwa, nyamara hari uburyo bwiza bwo kuwutegura kandi ukagira akamaro kanini.

Ubundi ufata indimu ukayikatamo ibice bine, ukabishyira mu isafuriya irimo amazi aringaniye bitwe n’ingano y’indimu washyizemo ubundi ugacana amazi akabira, nyuma yo kubira uyakuraho ukareka agahoramo gake, ukagenda uvanamo bya bice by’indimu ariko ubikanda kugirango umutobe usigare mu mazi.

Nyuma ukagenda ayungurura amazi uyashyira mu kintu ubundi uyanywa akiri akazuyaze.

Umutobe w’indimu ufite akamaro ntagereranywa kuko utuma ugira igogora ryiza nyuma yo kurya, kuko indimu zisukura mu nda bigatuma imyanda yakabangamiye ibiryo mu igogorwa iva mu mubiri hakiri kare, biba byiza kunywa umutobe w’indimu mu gitondo.

Kunywa umutobe w’indimu ubundi ukongeramo n’ubuki bituma ubudahangarwa bwawe bw’umubiri bwiyongera, kuko abasirikare bahangana n’indwara baba babonye umufasha, indimu mu busanzwe zica ama-infection.

Umutobe w’indimu ufite mo ubuki, ufasha kandi umubiri kugira intege kuko wibitsemo vitamin B na C ndetse n’ibinyabutabire nka phosphorus,Carbs ndetse na protein, kuko mu gihe cy’umunota uwunyweye utangira kugaragaza impinduka mu mubiri cyane kuko uhita wongera ingano ya Oxygen.

Related posts