Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umusore yiyahuye kubera ko nyina atamuhaga amafaranga yo kurya.

Mu gihugu cya Tanzania, umwana w’umuhungu uri mukigero cy’imyaka mirongo itatu y’amavuko yitabye Imana yiyahuye asiga yanditse ku gikuta cyo mu cyumba cy’inzu ati” Urupfu rwange muzarubaze mama”

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Mwanchi cyanditse inkuru ivuga ku musore wagiranye amakimbarane na nyina agafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, Amakuru avuga ko uwo musore ku mu cyumweru gishize tariki ya  23 Gashyantare 2023 uwo musore yagerageje kwiyahura baramutabara ariko kubera ko yari yarabigambiriye byaje kurangira kuri iyi nshuro abigezeho.

Nyakwigendera ngo yari afitanye amakimbirane na nyina kuburyo abatanze amakuru harimo abaturanyi, bavuga ko mu minsi ishize nyakwigendera yigeze ku rwana na nyina bapfa ko atajya amuha amafaranga nkuko ayaha abandi bana bavukana.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi umwe ukora mu nzego zibanze witwa Amosi Chibago, aho yavuze ko uwo musore yiyahuriye mu nzu itabagamo abantu maze asiga yanditse ko urupfu rwe ruzabazwa nyina.

Related posts