Umusore umwe w’imyaka cumi n’irindwi yisanze mu bakobwa magana atanu mu gihugu cy’ubuhinde afatwa n’ubwoba bwinshi ata n’ubwenge bigeza aho kumujyana ku bitaro.
Bikunze kubaho ko abantu benshi bakunda kugira isoni cyane cyane zo kuvugisha abo badahuje ibitsina, rimwe na rimwe bikaba byabakubita hasi igihe bahuye nabo. akenshi bikunda kuba no ku bantu baba barakunze abandi bikabatindamo batabibabwiye.
Umusore wo mu Buhinde witwa Manish Shankar Prasad, wiga mu ishuri rya ‘Allama Iqbal College’ muri Bihar Sharif, wagombaga gukora ikizamini cy’imibare mu kwezi gushize, nyuma bikaza kwanga kuko yikubise hasi agata ubwenge kuko yari yisanze mu bakobwa bagera kuri 500 ari we muhungu ubarimo wenyine.
Nyirasenge wa Prasad yabwiye Ikinyamakuru ‘ANI news agency’ ati “Yari wenyine mu bakobwa bagera kuri 500 aho bakoreraga ikizamini, ibyo bituma yikubita hasi ata ubwenge, ahita ajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo yitabweho”.
Ise w’uwo musore wagize ikibazo, witwa Sachchidanand, nyuma yaje kubwira ‘India TV’ ko umwana we yagaruye ubwenge hashize amasaha makeya, ariko ko yahungabanyijwe cyane no kwisanga mu bakobwa benshi cyane ari wenyine, ku buryo byanamugoraga gusubiza iyo yabazwaga icyamuteye kwikubita hasi.
Kugeza ubu ntibirasobanuka neza icyatumye uwo munyeshuri yisanga ari umuhungu umwe mu bakobwa amagana baje gukora ikizamini, gusa abayobozi batangaje ko ashobora kuba yaribeshye yandika imyirondoro ye ku ifishi yo gukoreraho ikizamini agashyiraho ko ari umukobwa. Gusa n’ubwo ikosa ritari irye cyane, ngo yaje guhabwa umwanya wo gukosora iyo myirondoro ku itarita ye y’ishuri.
Abaganga ntibaremeza neza niba uyu musore afite ikibazo cyo gutinya abantu b’igitsina gore, cyangwa se niba ari uko agira isoni nyinshi, gusa uyu musore we avuga ko ngo agikeneye igihe kinini cyo kwitekerezaho