Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore witwaje intwaro yinjiye ku ishuri ribanza arasa abantu 19, inkuru irambuye

Umusore witwaje intwaro yinjiye ku ishuri ribanza riri mu majyepfo y’ intara ya Texas mu gihugu cy’ Amerika arasa abantu 19 hamwe n’ abandi bakuze babiri biciwe muri icyo gitero.

Amakuru avuga ko uyu musore yinjiye ku ishuri ribanza rya Robb( Robb Elementary school) mu mujyi wa Uvalde mbere y’ uko yicwa n’ abashinzwe umutekano nk’ uko abategetsi babivuga.

Abashinzwe iperereza batangaje ko yakoze ibi akoresheje masotera( pistolet) izwi nka AR_15 , irekura amasasu menshi kandi ifite magazine ijyamo amasasu menshi.

Ubu bwicanyi bivugwa ko hakoreshejwe imbunda muri Texas bubaye hatarashyira ibyumweru 2 undi musore arashe abantu mu ry’ ibyokurya i Buffalo, muri New York , yica abirabura 10 hamwe n’ abakozi.

Abategetsi batangaje ko ubwo bwicanyi bwari bushingiye ku rwango rushingiye ku ruhu.

Umujyi wa Uvalde wabayemo ubwicanyi kuri uyu wa Kabiri utuwe n’ abantu hafi 16.000, uri ku birometero 120 uva ku mupaka wa Mexique.

Pete Arredondo , Umukuru wa Polisi ya Uvalde , yatangaje ko uyu musore uri mukigero cy’ imyaka 18 y’ amavuko yatangiye kurasa saa 11:32 ku wa Kabiri mu masaha yo muri Texas( saa saba n’ iminota 32 z’ ijoro ku masaha yo mu Rwanda), kandi ko abashinzwe iperereza bemeza ko ” iki cyaha cy’ inzigo yagikoze ari umwe gusa”.

Related posts