Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umusore w’ i Musanze yapfuye atabanye n’ uwo akunda bitewe na Nyina umubyara,none bikomeje guteza impaka

 

 

Mu kagari ka Rwambogo, mu murenge wa Musanze,mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umusore witwa Nibishaka Eric w’imyaka 25, wari uzwi ku izina rya Mugisha, yiyambuye ubuzima nyuma yo gushwana n’umuryango we ku bijyanye n’umugore yari aherutse gushyingiranwa na we ku mabwiriza yahawe na Nyina umubyara.

Amakuru y’urupfu rwanyakwigendera yamenyekanye mu rukerera ,ngo ubwo yarimo aganira ni inshuti ze yazibwiye ko amaze kurambwirwa n’ urushako yashakiwe na Nyina umubyara. Yagize ati” Njye nari nasinze, sinzi uko namuzanye kandi nitereteraga undi. Mama yanga ko muzana, anzanira uriya.”

Amakuru dukesha Isango Star avuga ko uwo musore yashatse kwirukana uwo bashakanye ku gahato, ariko nyina arabyanga, amubwira ko aho kwirukana Umugore yamushakiye we yagenda. Niho benshi baheraho bavuga ko ari byo byatumye yiyambura ubuzima.

Nyina wa nyakwigendera,witwa Nyirambarushimana Doroteya, yemera ko banze ko umuhungu we yirukana uwo bashakanye, ariko ahakana ko ibyo byaba ataribyo byatumye yiyambura ubuzima Yagize ati: “Naramubwiye nti ‘ntabwo ngiye kwirukana umwana w’abandi’. Umugore mubi ni utabyara, kandi n’uwo afite amaboko, nta bumuga afite, kuki yitwa mubi?”

NIYOMUKIZA Perpetua ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Rwambogo, yavuze ko bahawe amakuru atuzuye ,bityo bituma Nyakwigendera atashyingurwa hatarabanza kumenyekana neza icyeteye urwo rupfu.Yagize ati” Gitifu yari yagiyeyo ikibazo ,nawe byamuyoboye ,batinze gutanga amakuru, aho ahagereye ntabwo bari guhamya neza ko uwo muntu yiyahuye. Gitifu muvugisha yambwiye ati byanze bikunze bagiye kugenda bamugeze kuri Hospital bamukorere autopsy barebe icyaba cyamwishe. Ubu ntabwo turakimenya”.

Gusa hari amakuru avuga ko bashakaga kumushyingura mu ibanga gusa ntibageze ku intego zabo ,kuko inzego z’ umutekano zahise zitwara umurambo ngo hakorwe isuma ryimbitse rigaragaze nyir’ izina icyamuhitanye.

Related posts