Niba mu buzima bwawe cyangwa mu rukundo rwanyu wowe n’umusore mukundana, uwo musore Niba atarigeze akubwira ko azakugira umugore we burya uracyafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo rwanyu, ni amagambo yavuzwe n’umukobwa witwa Joy Alleges.
Uyu mukobwa Joy Alleges yatangaje ayo magambo abinyujije ku mbugankoranyambaga ze cyane ku rubuga rwa Facebook, aho uyu mukobwa akurikirwa nabantu benshi, ndetse niho yanyujije ayo magambo yatangaje.
Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamakuru ukora kuri radio yitwa Coro FM ndetse uyu mukobwa kandi ni umuhanzikazi, aribyo byatumye yamamara cyane aho ku mbugankoranyambaga ze zose akurikirwa n’abantu benshi.
Nibwo uyu mukobwa yabwiye abakobwa bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko bafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo Niba nta mugabo wari wababwira ko azabagira umugore, ndetse yavuze ko aho umugabo usanzwe ufite umugore ashobora kukubwira ngo azakugira umugore, rero mu gihe utarahura nibyo ngo burya ufite urugendo runini rwo kugenda.
Ayo magambo uyu mukobwa yavuze aho yavugaga ko we yakundanye n’umugabo ufite umugore ndetse amwizeza ko nawe azamugira umugore. Ku mukobwa rero utarahura nibyo ngo burya aba afite urugendo runini rwo kugenda.