Umusizi uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu gahinda k’ ibyago yagize

Umusizi akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, Mutoni Saranda Oliva, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we (mama we) witabye Imana azize uburwayi.

Mutoni Saranda Oliva wamamaye nka Saranda Poetess yabuze umubyeyi we muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025.Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko  uko Mama Saranda yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe akaba ari n’aho yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ni agahinda gakomeye kuri Saranda kuko nta minsi yari ishize asezeye kuri Sekuru aho yitabye Imana mu kwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2025.Mutoni Saranda Oliva muri 2020 ni bwo yatangiye yamenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu gisata cya Sinema muri The Secret Series. Mu rugendo rw’Ubusizi, aheruka gusohora igisigo yise ’Ghetto’.