Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umusifuzi wari witezweho kurokora Ikipe y’Igihugu Amavubi yahise ayijugunya mu rwobo bihita byemeza ko CAF izatera Amavubi mpaga y’ibitego bitatu

Umusifuzi Mpuzamahanga ukomoka muri Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino w’u Rwanda na Benin yahamije ko yahaye Muhire Kevin ikarita y’umuhondo ndetse ko yabitanze muri raporo ya 2 nyuma yo kwibeshya kuri raporo ya mbere. Gusa ngo ntiyumva uburyo FERWAFA
itari ibizi kandi barabibonye n’amaso yabo.

Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, nibwo Ikipe y’Igihugu ya Benin yatanze ikirego muri CAF irega ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite amakarita 2 y’umuhondo ari we Muhire Kevin.

Aya makarita akaba yarayahawe ku mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L aho ku mukino wa Senegal ku munota wa 69 yabonye ikarita y’umuhondo kubera gukinira nabi Gana Gaye.

Indi karita yayihawe ku mukino w’umunsi wa 3 wabereye muri Benin aho ku munota wa 53 yahawe ikarita y’umuhondo. Amavubi yanganyije na Benin 1-1.

Mu mukino w’umunsi wa 4 wabaye ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 kuri Kigali Pelé Stadium, Kevin Muhire yawukinnye.

Ikirego cya Benin gihawe agaciro, Amavubi yazaterwa mpaga y’ibitego bitatu .

Related posts