Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru w’imikino wabiciye bigacika kuri Radio Rwanda yavuze ko APR FC imeze nk’umurwayi urembye bikomeye anayifuriza kuzabura igikombe na kimwe mu Rwanda kugira ngo izasigare ku rugo Rayon na Kiyovu Sports zo zisohokere u Rwanda

Umunyamakuru w’imikino wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, Lorenzo Christian Musangamfura yavuze ko ikipe ya APR FC imeze nk’umurwayi uhora ahabwa utunini twa dichlorofenac kandi akeneye kubagwa.

Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, nibwo Lorenzo Christian Musangamfura yanditse ku rubuga rwa Twitter ayo magambo yanenzwe bikomeye n’abakunzi b’ikipe ya APR FC.

Uyu munyamakuru yagize ati “APR FC imeze nk’umurwayi uhora ahabwa utunini twa dichlorofenac kandi akeneye kubagwa!!, Nisigara ku rugo bizayifasha izabona umwanya wo kujya muri Salle d’Op….. ibagwe!”.

Ubutumwa bw’Umunyamakuru Lorenzo

Nyuma yaya magambo abakunzi ba APR FC bagiye babwira uyu munyamakuru ko urucira mukaso rugatwara nyoko bamwibutsa ko bagifte amahirwe menshi yo kwegukana ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda kuko mu Gikombe cy’Amahoro bageze ku mukino wa nyuma batsinze Kiyovu Sports, mu gihe muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere APR FC iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Lorenzo Christian Musangamfura yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Musanze, Fine FM, Radio Rwanda, Radio 10, Magic FM, kuri ubu akorera Urubuga rwe rwa YouTube rwitwa Lorenzo Info.

Related posts