Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umunyamakuru wa RBA yakoze impanuka ikomeye , inkuru irambuye

Umunyamakuru Robert Cyubahiro Mckenna w’ Ikigo cy’ Igihugy cy’ Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) ukora kuri Magic fm no kuri Televiziyo y’ Igihugu , yokoze Impanuka ikomeye ariko Imana ikinga akaboko.

Uyu munyamakuru ukunzwe mu biganiro bigiye bitandukanye haba kuri Magic voice no kuri Televiziyo y’ igihugu , yemeje iby’amakuru ko yakoze iyi mpanuka abinyushije ku rukuga rwe rwa twitter , gusa ntiyigeze asobanura byimbitse uko byamugendekeye.

Ifoto y’ imodoka ye yashyize kuri Twitter cyakora cyo irerekana yangiritse bikomeye cyane ikizuru , gusa amakuru avuga ko yagonze ipoto y’ amashanyarazi.

Robert Cyubahiro Mckenna yatangaje ko nyuma yo gukora impanuka ko amaze neza ati“ Umugabo wo mu ijuru yavuze ati ndacyagukeneye. Meze neza kandi ndi gukira. Ndashima!.

Abantu benshi batandukanye kuri uru rubuva bufatanyije n’ uyu munhamakuru gushima Imana yamirokoye iyi imoanuka y’ imodoka yakoze.

Robert Cyubahiro yakoze impanuka Imana Imana ikinga akaboko

Related posts