Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru ukunzwe n’Abareyo benshi mu Rwanda yahishuye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports ugiye gutuma itakaza igikombe cya shampiyona nyuma yo gusinyira mucyeba wa Rayon Sports mbere y’uko umwaka w’imikino urangira

Umunyamakuru Mucyo Antha ukorera Radio 10 yatangaje ko umuzamu Hakizimana Adolphe agiye kuzatuma Rayon Sports ibura igikombe cya shampiyona kuko yamaze gusinyira indi kipe yo mu Rwanda.

Uyu muzamu w’Umunyarwanda ukiri muto mu cyumweru gishize ntabwo yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho banyagiwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 cy’ejo ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2023, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha yatangaje ko umuzamu Hakizimana Adolphe agiye kuzatuma Rayon Sports ibura igikombe cya shampiyona bitewe n’uko yamaze gusinyira indi kipe ihora ihanganye na Gikundiro.

Hari amakuru avugwa ko Hakizimana Adolphe nyuma y’uyu mwaka w’imikino azahita asohoka muri Rayon Sports agahita yerekeza muri APR FC yazamukiyemo.

Mu gihe Rayon Sports izaba itakaje Hakizimana Adolphe biravugwa ko izahita imusimbuza Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaolin uri gusoza amasezerano y’imyaka ibiri muri Bugesera FC.

Related posts