Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda usanzwe ufana APR FC yemeje ko umutoza Ben Moussa ari we mutoza wa mbere w’umuswa uyitoje kuva iyi kipe yashingwa

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Fine FM, Jado Dukuze yatangaje ko umutoza Ben Moussa wa APR FC ari we mutoza wa mbere mubi iyi kipe igize mu mateka yayo.

Ikipe ya APR FC imaze imikino ibiri yikurikiranya muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere itabasha kubona intsinzi, kuko yanganyije na Gasogi United irongera itsindwa na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cy’ejo ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023 umunyamakuru Jado Dukuze yavuze ko umutoza Ben Moussa ari we mutoza w’umuswa utoje APR FC we na Zlatko Krmpotic wakomokaga mu gihugu cya Croatia.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota atatu.

Umukino ukurikiyeho muri shampiyona Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izacakirana na AS Kigali itozwa na Cassa Mbungo Andre.

Related posts