Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru Sam Karenzi yigaritse abasaza ba Rayon Sports abaha imikino ibiri gusa batsindwa agasaba imbabazi abakunzi ba Murera.

 

Umunyamakuru wa SK FM , Sam Karenzi , yigaritse abayobozi b’ ikipe ya Rayon Sports, abaha imikino ibiri gusa bayitsindwa agahita asaba abakunzi b’iyi kipe imbabazi ngo kuko yaba yarabibeshyeho.

Ibi uyu munyamakuru yabitangarije mu kiganiro cy’ imikino gitambuka kuri iyi Radio nshya abareye Umuyobozi aho yavuze ko ahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports imikino ibiri irimo uwo izahuramo na APR FC ku Cyumweru tariki ya 09 Werurwe 2025, mu gihe bwaba budahinduye ibintu akazasaba imbabazi abakunzi b’ iyi kipe yambara ubururu n’ umweru.

Indi nkuru bifitanye isano wasoma: Ese ikipe ya Rayon Sports isigaye kuki? Abakunzi bayo musenge , Umutoza nawe abonye bigoye akuramo ake karenge.

 

 

Uyu munyamakuru yabivuze mu gihe mu myaka yashize ,yakunze kugaragaza cyane ko kugarura abasaza muri Rayon Sports ari byo byayifasha kongera gukomera no gutwara ibikombe.

Ubu butumwa bwa Sam Karenzi buje nyuma y’ uko iyi kipe kuri iki Cyumweru inganyije na Gasogi United mu mukino w’ umunsi wa 19 wa Shampiyona y’ u Rwanda warangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Uyu mukino kandi ubaye umukino wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports inganyije kuva iki gice cy’ imikino yo kwishyura ya Shampiyona cyatangira. Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC igitego 1_1 , nanone inganya na Musanze FC 2_2 ndetse yanganyije na Gasogi United 0_0 hamwe n’ umukino yanganyijemo na Gorilla FC ibitego 2_2 ubanza w’ igikombe cy’ Amahoro.

Kugeza ubu ubwoba ni bwose ku bakunzi ba Rayon Sports kuko ishobora gukurwa ku mwanya wa Mbere wa Shampiyona iriho kugeza ubu nyuma y’ uko irimo kwitwara nabi kandi umucyeba APR FC yo irimo kwitwara neza kandi ntakibazo kiyivugwamo. Amanota asigaye y’ ikinyuranyo hagati ya APR FC na Rayon Sports ni amanota abiri gusa mu gihe harimo amanota atanu ubwo imikino ibanza ya Shampiyona yarangiraga ariko aya manota agenda agabanuka umunsi ku munsi. Aya makipe yombi afitanye umukino muri wekendi tariki ya 09 Werurwe, ushobora kurangira ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa Mbere mu gihe yatsinda ariko na Rayon Sports ni ubwo itarimo kwitwara neza nayo iracyafite amahirwe yo kuguma ku mwanya wa Mbere mu gihe ya kwitwara neza.

Related posts