Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ikipe imwe abona idafite gahunda yo kuzatwara igikombe cya shampiyona hagati ya Kiyovu Sports, APR FC na Rayon Sports

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Fine FM, Sam Karenzi yatangaje ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe macye yo kuzegekana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikipe ya APR FC yatakaje umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona aho yatsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Gutsindwa uyu mukino byatumye ikipe ya APR FC ihita imanuka iva ku mwanya wa kabiri ijya ku mwanya wa kabiri aho irushwa na Kiyovu Sports amanota atatu.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi yavuze ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe macye yo kuzegekana igikombe cya shampiyona bitewe n’uko mu mikino ibiri iheruka yabonyemo inota rimwe itakaza amanota atanu.

Yagize ati “Iriya APR FC nabonye mu mikino ibiri iheruka nta gikombe izapfa gutwara mu gihe yaba ikomeje kugira ibyago byo kuvunikisha abakinnyi bayo bakomeye, kereka wenda Niyigena Clement cyangwa Buregeya Prince nibagaruka naho buriya bwugarizi bwa Rwabuhihi Aime Placide na Nshimiyimana Younous byagora ko yatuma utwara igikombe”.

Ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 izacakirana na AS Kigali, ni mu gihe irimo no kwitegura umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro aho bazahuramo na Marines FC.

Related posts