Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyamakuru Kazungu Clever yahishuye ibanga rizafasha Rayon Sport gutsinda Mukura

Umunyamakuru Kazungu Clever uri mubakunzwe na benshi mu Rwanda yahishuye ibanga rikomeye ikipe ya Rayon Sport izakoresha kugirango ibashe gutsinda ikipe ya Rayon Sport bafitanye umukino mumpera ziki cyumweru.

Mukiganiro urukiko gitambuka kuri Radio 10, uyumunyamakuru yatangaje ko ikipe ya Rayon Sport ikeneye abafana bayo cyane kuruta ikindi gihe cyose iyikipe yaba yarigeze kubakenera ngo kuko ibi nibidakorwa bizagora iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda kuba yakwikura munzara za Mukura Victor sport isanzwe ihangana bikomeye cyane na Rayon Sport.

Uyumunyamakuru kandi yaboneyeho akanya ko kuburira iyikipe ababwirako amakuru ahari yemeza ko mukura yamaze gutanga ibishoboka byose ngo abasore bayo bazitware neza kuri uyumukino ngo rero bikaba bisaba ikipe ya Rayon Sport kuza gukina uyumukino babizi ko amazi atari yayandi ngo ndetse bakwiriye guhangana nuko haboneka igisubizo kugirango iyikipe itazasebera imbera yabafana bayo.

Ikipe ya Mukura ni imwe mumakipe akunda kugora amakipe makuru ariko kuri Rayon Sport bikaba byarakomeje kuyigora kuko mumikino igera kuri 25 amakipe yombi amaze gukina ikipe ya Rayon Sport yabashije gutsinda ikipe ya Rayon Sport inshuro 3 zonyine.

Related posts