Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunyabigwi w’Abafaransa yasezeye mu Ikipe y’Igihugu

Rutahizamu wabaye inkingi ya mwamba mu Ikipe ya Atlético de Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Antoine Griezmann w’imyaka 33 y’amavuko, yatangaje ko asezeye mu Ikipe y’Igihugu nyuma y’imyaka irenga 10 ayikinira.

Ni icyemezo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, abinyujuje ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu mugabo waraye wujuje imikino 500 akina Shanpiyona ya Espagne [La Liga], uteranyije iyo yakiniye Real Sociedad, FC Barcelona na Atlético de Madrid akinira uyu munsi; aseze nyuma y’imyaka 10 akinira ikipe y’u Bufaransa, icyakora Antoine Griezmann akaba yari amaze iminsi afite umusaruro nkene ugereranyije n’uko yahoze.

Iki cyemezo kandi agishyize ahagaragara mu gihe urugendo rwo guhatanira kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 rwari rugikomeje.

Byari byaravuzwe kandi ko ashobora kuba yarasezeye mu mwaka washize ubwo umutoza Didier Deschamps yahitagamo Kylian Mbappé Lottin nka Kapiteni, aho kumuhitamo nk’umwe mu bari bayimazemo igihe kirekire kandi ayifatiye runini mu kibuga nyuma y’isezera ry’Umunyezamu, Hugo Lloris.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Antoine Griezmann yagize ati “Umutima wange uzahora wibuka ibihe nabayemo, mu gihe cy’ubuzima bwange. Mwarakoze ku bihe twabanyemo mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, tuzasubire.”

Griezmann yakiniye u Bufaransa imikino 137 atsinda ibitego 44 atanga n’imipira 30 yavuyemo ibitego. Kugera ubu yarushwaga imikino umunani na Hugo Lloris mu bakiniye iyi kipe imikino myinshi.

Muri iyi kipe, Griezmann yatwaye Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu 2018, atwara EURO Nations League ya 2021, agera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022; imyaka umunani atsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi, EURO muri 2016

Antoine Griezmann yiyongereye kuri Blaise Matuidi, Olivier Giroud, Raphaël Varane, Hugo Lloris batwaranye Igikombe cy’Isi cya 2018. Aba bose basezeye muri iyi Kipe batazira Les Côqs Sportifs de France, Les Bleus, Tricolore n’ayandi.

Antoine Griezmann yatwaranye n’Abafaransa Igikombe cy’Isi cya 2018
Umutoza Didier Deschamps yahizemo Mbappé nka kapiteni, aho kuba Griezmann
Griezmann yari amaze gutsindira u Bufaransa ibitego 44

Related posts