Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ibyigenzi wamenya ku cyorezo cya Marburg kirimo guhangayikisha abanyarwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 ,nibwo mu Rwanda hatangajwe ko hageze icyorezo cya Marburg ,gusa abanyarwanda bumvaga ko ari ibisanzwe gusa batungurwa nuko kuwa 29 Nzeri 2024, abantu batandatu bari bamaze guhitanwa nacyo benshi batangira gushya ubwoba.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2024, Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima,ko iki cyorezo cya Marburg cyari kimaze kugaragara ku bantu 26.Muri aba bagaragayeho iki cyorezo, abantu umunani (8) cyarabahitanye, abandi 18 bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Aba bantu umunani bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda, barimo batandatu bari batangajwe ku wa Gatandatu, aho babiri baje biyongera kuri bo.Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ko ubu habaye hasubitswe ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose mu gihe cy’iminsi 14.

Gusa si mu Rwanda gusa kuko iki Cyorezo mu mwaka ushize cyagaragaye mu Bihugu byo muri Afurika nka Tanzania..

Muri Werurwe umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyari cyageze muri Tanzania, cyari cyagaragaye mu gace ka Bukoba ko mu Burengerazuba bwa Tanzania mu Ntaka ya Kagera. Icyo gihe cyahise gihitana abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe.

Icyo gihe kandi Ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, byari byahawe umuburo wo gukaza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabigeramo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko iyi ndwara yenda kumera nka Ebola kuko na yo yandurira mu matembabuzi yose aturuka mu mubiri “nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi,…”

Umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye, zapfuye zishwe n’uburwayi, akaba yagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri yanduye, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.Icyo gihe Dr. Rwagasore yari yagize ati “Iyi ndwara nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitaka abantu 88% mu bayanduye. Urumva ni indwara ifite ubukana.”

Umva izi nkuru nziza twaguhitiyemo

Related posts