Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umunwa ku wundi! umukambwe w’ imyaka 88 abana n’ umukobwa w’ imyaka 22 , bikaba bitarababujije kwikundanira urudashira.

Aba bombi bakundana batitaye kumagambo y’ abantu

Umukobwa w’ imyaka 22 y’ amavuko uri mu rukundo n’ umukambwe w’ imyaka 88 banitegura kwibaruka umwana wabo bavuze ko bakundana urukundo ruzira uburyarya.Aba bombi babarizwa mu gace ka Mudaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu Ntara ya Kivu y’ Epfo.

Ikinyamakuru gikorera ku rubuga rwa YouTube kizwi nka Afrimax English , cyasuye aba bombi , aho batuye bigaragara ko urukundo ari cheri chouchou. Ni umuryango ukiri mushya wa Chibalonza na Kasher Alphonse barutanwa n’ imyaka 66 ariko bibaka bitarababujije kwikundanira urudashira.

Alphonse avuga ko we n’ umugore we bakundana urukundo ruzira uburyarya.Umugore we wa Mbere amaze imyaka yitabye Imana aho yazize izabukuru , akaba yarahise acudikana n’ uyu mukobwa abereye sekuru ndetse bakaza kwemeranya kwibanira ubuziraherezo.

Uyu musaza bivugwa ko yashyingiwe bwa mbere mu 1954, ubwo yari afite imyaka 24 y’ amavuko , abyara abana barindwi(7) ariko bose bakaba baravuye mu rugo batakibana nawe. Avuga ko yahuye na Chibalonza agifite imyaka 20 y’ amavuko akamwemwerera kuzamubera umugore, nawe akumva biramunyuze. Ati“ Ntabwo turashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ariko twakoze ubukwe bwo muri gakondo yacu. Najyanye ikibindi cy’inzoga ndetse n’ihene mu muryango we.”

Gusa ngo atewe impungenge no kuba adafite amafaranga yo kugura ikibanza yazubakiramo inzu umugore we kugira ngo azagire ubuzima bwiza afite aho kuba. Uyu mukobwa Chibalonza avuga ko we n’ umugabo we Alphonse bitegura gukora ubukwe igihe azaba amaze kwibaruka.

Benshi mu baturanyi b’ uyu muryango batangaje ko uyu musaza yaroze uyu mukobwa kuko batumva ukuntu yaba umugore w’ umugabo ufite abana bose bamuruta dore ko imfura y’ uyu musaza ifite imyaka 66 mu gihe bucura bwe afite imyaka 50.

Related posts