Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umukunzi wawe yakubabaje ubura aho wifata , dore ibintu ukwiye guhita ukora ako kanya bikiba

 

 

Iyo uri mu rukundo hari ibintu umukunzi wawe ashobora kugukorera ndetse bikarangira ubabajwe, ni byiza ko umenya icyo wakora Niba umukunzi wawe yakubabaje.Mubwire ko yababaje amarangamutima yawe

 

Niba umukunzi wawe yakubabaje yagukoreye ikintu runaka kikakubabaza ni byiza ko umubwira ko yababaje amarangamutima yawe ndetse ukabimubwira ntacyo umuhishe nuko byakubabaje, Muhe amahirwe yo gusaba imbabazi Mbere Yuko ugira ikindi kintu ubikoraho ni ngombwa ko uha umukunzi wawe amahirwe agasaba imbabazi kuko nabikora bizatuma murushsho gukomeza kubana mu mahoro.

 

Musobanurire impamvu byakubabajeMu busanzwe abantu ntibumva ibintu kimwe, hari ubwo umukunzi wawe akubabaza ariko ataribyo yari agambiriye gukora. Rero ni ngombwa ko umusobanurira impamvu byakubabaje.Muhe igihe cyo kubitecyerezahoHari ubwo umukunzi wawe akubabaza ariko akaba atari kubyumva ndetse adashaka kugusaba imbabazi.

Rero ni ngombwa ko umuha umwanya wo kubitecyerezaho.

Umva uruhande rwe cg uko abyumvaNi byiza kumenya ko habaho impande ebyeri zibintu, jya umuha amahirwe asobanure uko we abyumva mbese asobanure ibyo yakoze n’impamvu yabikoze.Ese umubano wanyu umeze Ute!!Ukwiye kureba uko umubano wanyu umeze kuko Hari ubwo umukunzi wawe yakubabaje abigambiriye.

 

Related posts