Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umukobwa n’ umusore dore ibibazo babazanya mbere y’ uko babana, bigatuma bagira urugo rwiza kurusha abandi bose

Abantu benshi cyane ukunze gusanga bakundana urukundo rukaryoha kugera ubwo bafata umwanzuro wo kubana ariko nanone uganga ntabwo baziranye neza bitewe nuko hari ibibazo batagiye babazanya ngo barusheho kumenyana birambuye bikaba birimo no mu bishobora gutuma hari abagera mu rugo bakabaho batishimanye cyangwa se ukabona baratandukanye.

Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mubana kugira ngo murusheho kubana muziranye ndetse no kugira icyezere cy’urukundo rwanyu rw’ahazaza.

1.Ese ni iki gituma uzigama amafaranga?Aho kugirango umubaze ku bijyanye n’amafaranga nyirizina, ushobora kubinyuza muri ubu buryo umubaza impamvu imutera kuba yakwizigamira. Ibi bikazagufasha kumenya niba hari ikintu yitaho mu buzima bwe. Bizatuma kandi umenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzatera imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

2.Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana? Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kubaza abahungu mbere y’uko babana . Mu gihe ukibajije umuhungu ntuzatungurwe no kumva ibisubizo aguha bitandutakanye n’ibyo wowe wari witeze kwakira, icy’ingenzi hano ni ukumva icyo abivugaho. Akenshi abakobwa bizera ko bazashobora guhindura abagabo babo mu gihe bazaba bamaze kugera mu rugo ariko ibi siko biri kuko akenshi usanga hari ingeso umuntu atapfa guhindura. Niba umusore akubwiye ko azajya areba umupira buri gihe mu minsi y’ikiruhuko n’inshuti ze, zirikana ko muri icyo gihe biba bigoranye ko azajya akubonera umwanya kuko azajya arangiza iminsi y’akazi ubundi mu gihe mwakabaye muri kumwe abe ahugiye mu mupira.

3.Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu? Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

4.Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza? Iki ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Ashobora kukubwira ko uburakari bwe bushira ari uko agiye muri siporo. Ibingibi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

5.Mubaze ku kijyanye n’ imyemerere yanyu ndetse n’ iyobokamana.N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

Related posts