Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukino wari witezweko ari igitangaza byarangiye ubaye igihuha gikomeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, nibwo kuri stade ya Regional I Nyamirambo haberaga umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’ingabo z’igihugu Apr FC, uyu mikino ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Uyu mikino uzwi nka Deribi y’u Rwanda wari uwo mu gikombe cy’amahoro, aho aya makipe yombi Rayon Sport ndetse na Apr FC muri kimwe cya Kabiri 1/2, aho wari umukino wo ubanza ku gihe uwo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, abafana ku mpande zombi bakaba bari bitabiriye babukereye kureba umukino mwiza uryoheye ijisho.

Igice cya mbere uko abantu bakitegaga ntabwo ariko byagenze kuko ntakintu kigaragara cyabayemo, usibye uburyo bubiri bwonyine bwagaragaye, ubwa mbere bukaba bwageragejwe na Makenzi mu ntangiriro z’umukino, ubundi bukaba bwaje kuboneka mu minota ya nyuma kuri koroneri yari itewe na Rayon.

Gusa no muri iki gice cya mbere niho Rayon Sport yahombeyemo umukinnyi ukomeye uyifasha kwataka ariwe Andre Onana.

Kimwe n’igice cya mbere nubundi igice cya Kabiri, byagaragaraga ko amakipe yombi afite ubushake ariko umupira nubundi ukomeza kuba usanzwe, aho abawurebaga babihiwe n’umukino babonye kuko bari bitezeko baza kubona umukino wakataraboneka.

Uyu mukino waje kurangira ari 0-0.

Related posts