Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’umunyampahanga Rayon Sports yagenderagaho yivumbuye bikomeye ahita yitahira iwabo nyuma yo kumenyeshwa n’umutoza ko atazakinishwa ku mukino wa Police FC

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi yitwara neza, ntabwo azagaragara ku mukino iyi kipe ifitanye na Police FC mu gikombe cy’Amahoro.

Ku munsi wejo hashize nibwo umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports umaze igihe kigera ku mwaka umwe hano mu Rwanda, Mbirizi Eric byamenyekanye ko yagiye iwabo mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo kumenye ko mu bakinnyi iyi kipe izakoresha kuri Police FC atazakoreshwa.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yagiye iwabo kureba Umugore we nyuma yo kumenye ko yibarutse umwana we.

Hari nandi makuru avuga ko Mbirizi Eric yivumbuye kubera ko Haringingo Francis ngo yamumenyesheje ko mu banyamahanga Rayon Sports izakoresha ku mukino uri ku munsi wejo ari we uzaba atari kuri list yabazakoreshwa bituma ahita yerekeza iwabo mu Burundi kwiruhukira.

Uyu mukinnyi muri iyi minsi ari kugaragaza kutishima cyane nyuma yaho Rafael Osaluwe Olise aviriye mu mvune agahita amufatana umwanya wo gukina ndetse Kandi no mu mikino amaze iminsi akina ntabwo ikipe ya Rayon Sports yigeze itakaza bikaba aribyo bishobora kuba birimo gutuma umutoza akomeza kumukinisha akirengagiza Mbirizi Eric bakomoka mu gihugu kimwe.

Related posts