Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’Umunyamahanga urusha abakinnyi bose bo mu Rwanda ubuhanga budasanzwe agiye gukorera Rayon Sports igikorwa cy’indashyikirwa kitigeze gikorwa n’undi mukinnyi wese ku Isi

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yatakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko mu mpeshyi y’uyu mwaka bazamwongerera andi masezerano y’umwaka umwe.

Harabura amezi akabakaba ane ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 ushyirweho akadomo, bamwe mu bakinnyi bakaba batangiye gutekereza ku hazaza habo niba bazongera amasezerano cyangwa bazajya gushakira ubuzima ahandi.

Ku ikubitiro Paul Were Ooko usatira izamu aciye mu mpande yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzamwongerera amasezerano kuko yifuza gukomeza gukinira iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Paul Were Ooko yifuza kongera amasezerano mbere y’uko ayo yari asanganywe arangira, akaba yavuze ko azemera kujya ahembwa ibihumbi 800 ni mu gihe yari asanzwe afata miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi.

Paul Were Ooko yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, ntabwo yatanze umusaruro ushimishije yari yitezweho gusa ni umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye.

Related posts