Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC yashimangiye ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutwara igikombe ahubwo ko izasoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona

Umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba mu ikipe ya APR FC, Bizimana Yannick yavuze ko ikipe ya Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kubatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi shampiyona igeze ku munsi wayo wa 23, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49, Kiyovu Sports ni iya kabiri n’amanota 47, mu gihe ikipe ya Rayon Sports ari iya gatatu n’amanota 46.

Mu mboni za Bizimana Yannick abona ko uko amakipe akurikirana ari nako azasoza shampiyona ahagaze bigendanye n’uko APR FC ifite buri kimwe kizatuma itwara igikombe cya shampiyona ikazakurikirwa na Kiyovu Sports ifite abakinnyi bari kwitwara neza ku buryo bushimishije.

Umwe mu bakinnyi ba APR FC waduhaye aya makuru yemeje ko buri mukinnyi wa APR FC nta bwoba bafitiye Rayon Sports na Kiyovu Sports, bo intego bafite ni ugutsinda imikino yabo yose irindwi isigaye ngo shampiyona irangire.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze imyaka itatu yikurikiranya yegukana igikombe cya shampiyona, kuri iyi nshuro irahabwa amahirwe menshi yo kuzacyegukana ku nshuro yayo ya 21.

Related posts