Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’igihangange uhetse Rayon Sports yamaze gukurira inzira ku murima Perezida Uwayezu Jean Fidele amubwira ko azerekeza mu Ikipe ya mbere ihemba neza mu Rwanda

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC ko azayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu myugariro ufite inkomoko mu Burundi akaba anafite Ubwenegihugu bw’u Rwanda amaze igihe kinini yitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru agera kuri KGLNEWS ni uko Ndizeye Samuel yamaze kumvikana na Police FC isanzwe idafite ba myugariro bakomeye kuko Moussa Omar, Rurangwa Mossi na Turatsinze John bakora amakosa menshi mu mutima w’ubwugarizi.

Nta gihindutse Ndizeye Samuel azasinyira Police FC mu kwezi kwa Nyakanga 2023 ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzaba ushyizweho akadomo.

Uretse Ndizeye Samuel ushobora kuzatandukana na Rayon Sports biravugwa ko na Mitima Isaac, umuzamu Hakizimana Adolphe na Nishimwe Blaise bashobora kuzerekeza muri APR FC kuko bose bayikuriyemo.

Ikipe ya Rayon Sports iri kurwana no kubona uburyo yazatwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda maze ikabona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League cyangwa CAF Confederations Cup.

Related posts