Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’Amavubi yavuze ashize amanga ko azatsinda ibitego bitari munsi ya bibiri Ikipe y’Igihugu ya Benin ifite ubwoba bwo gukinira mu Rwanda

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert yemeje ko afite icyizere cyo kuzatsinda Ikipe y’Igihugu ya Benin ibitego bitari munsi ya bibiri.

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Abakinnyi bose b’Amavubi bafite icyizere cyo kuzabona amanota atatu kuri Benin, aho rutahizamu Mugisha Gilbert yabwiye bagenzi be ko yifuza kuzandika amateka yo kuzatsinda ibitego birenze kimwe.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho n’ubundi igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Related posts