Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe ya APR FC na Rayon Sports agiye kujyanwa gukina i Burayi n’umutoza Adil Mohamed uzakumburwa n’abafana ba APR FC cyane

 

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya AS Kigali, Manzi Thiery umaze iminsi ku mugabane w’iburayi agiye kujyanwa gukina i Burayi na Adil Mohamed watoje APR FC umwaka ushize.

Muri iki cyumweru turimo nibwo hasakaye amakuru avuga ko Myugariro wa AS Kigali Manzi Thiery yagiye ku mugabane w’iburayi ariko ntabwo haramenyekana icyatumye ajyayo nubwo ari ho abarizwa kugeza ubu.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ni uko uyu myugariro icyamujyanye i Burayi ari uko agiye gushaka ikipe mu gihugu cy’ububiligi kandi ko Adil Mohamed ari we wamutumyeho kuko ari we ukomeje kumushakira yo ikipe.

Uyu myugariro afitanye ubushuti bwihariye na Adil Mohamed bijyanye ni uko mu minsi yashize ubwo yatozaga ikipe ya APR FC ari mubafashije Manzi kwerekeza muri FAR Rabat nubwo bitangenze neza. Kugeza ubu Adil Mohamed ufite ubwenegihugu bwa Marocco ndetse n’ububiligi akomeje gushaka uko yakongera akamufasha kuva hano muri Shampiyona y’u Rwanda.

Andi makuru avuga ko Manzi Thiery arimo kwifuzwa cyane na APR FC, ariko uyu musore yamenyesheje iyi kipe ko kuyerekezamo byashoboka mu gihe azaba yashatse indi kipe hanze y’u Rwanda akayibura.

Manzi Thiery yasinyiye ikipe ya AS Kigali mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, asinya amezi 5 gusa bivuze ko kugeza ubu amasezerano ye arimo kugera ku musozo, gusahaka ikipe azerekezamo ni cyo gihe. Amakuru yandi avuga ko uyu myugariro kujya hanze nibyanga azahita yongera kwerekeza mu ikipe ya APR FC imwifuza cyane.

 

Related posts