Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kunenga bikomeye umutoza w’Amavubi bishimangira ko amufata nk’umuswa

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Mitima Isaac yatangaje ko yatunguwe bikomeye no kuba umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ataramuhamagaye.

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 nibwo umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 yakuyemo 26 bo kuzifashisha mu mikino ibiri bazahuramo na Benin.

Mu bakinnyi bahamagawe ntabwo harimo Mitima Isaac ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports mu mutima w’ubwugarizi muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Myugariro Mitima Isaac aganira na Isango Star yatangaje ko yatunguwe no kuba yarabuze mu bakinnyi bahamagawe kuko yitwaye neza mu mikino itandukanye ya shampiyona.

Yagize ati “Naratunguwe kuba ntarigeze mpamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, nakinnye imikino hafi ya yose muri Rayon Sports uretse imikino ibiri gusa, kuba batarahaye agaciro ibyiza nakoze biratangaje “.

Benshi mu bakurikiye amagambo Mitima Isaac yatangaje bemeje ko umutoza w’Amavubi atari umuhanga kuko nta kuntu yari guhamagara Manzi Thierry wari ukinnye imikino itatu gusa kandi nayo ayitwayemo nabi ngo asige Mitima Isaac uri gukina neza muri Rayon Sports.

Related posts