Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025 , umukinnyi wa Rayon Sports Nsabimana Aimable , yatangaje abakinnyi ba Rayon Sports abona bamurusha umupira muri iyi kipe.

Uyu Myugariro wa Murera ndetse n’ ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda Amavubi ibi yabigarutseho mu kiganiro na Shene imwe ya YouTube atangaza byinshi ku hashize he ndetse nibyo benshi batigeze bamenya muri Kariyeri ye y’ umupira w’ Amagaru.

Uyu Myugariro yavuze ko ubwo yakinaga muri Kiyovu sports ,Perezida wayoboraga iyi kipe Mvukiyehe Juvenal yakoze ikosa ryo kumuha Release Letter yamaze kumvikana na Singda Fountain Gate yo mu gihugu cya Tanzania arangije yongeza amafaranga ku yo bari bumvikanye ,iyi kipe nayo ihita ireka kumugura na we bituma ahita ajya muri Rayon Sports ku buntu.

Yagize ati”Nari ngiye kujya muri Singda, biba ngombwa ko Perezida( Mvukiyehe Juvenal) ampa ibaruwa inyemerera gusohoka mu ikipe( Release Letter) kuko bari bamaze kumvikana ,hari amafaranga bagombaga kumuha ariko ntiyayemera bihita bipfa kuko yasabye amafaranga menshi. Bipfuye , kuko nari ngiye ‘ Release Letter’ mpita njya muri Rayon Sports ntiyagira amafaranga ambonaho”.

Aimable yaje gutungurana atangaza ko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe ugeramo ukayikunda bitewe n’abafana igira hamwe n’ ibyishimo bahorana. Ati” Ni ikipe najyaga mbona ariko ntarayikinira ndetse yari ikipe nshaka kuzageramo nkareba uko ibayeho. Ibyishimo abafana bagira , abakinnyi babitanga ,ibyo byose nashakaga kubimenya ,mfite amatsiko menshi. Ibyo natekerezaga anarabibonye. Nasanze ari ikipe nziza ,umuntu ageramo akayikunda bitewe n’ abafana”.

Nsabimana yatangaje kandi ko muri Murera abakinnyi babiri abona bazi umupira ni Muhire Kevin na Rutahizamu Fall Ngagne ukomoka muri Senegal.

Uyu mukinnyi ukina yugarira yatangaje kandi ko ubwo yari muri APR FC yakinanye n’ abakinnyi 3 yemeraga ko bazi umupira harimo Mwiseneza Jamal, Butera Andru ndetse na Ngabo Albert.

Related posts