Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports arifuzwa n’ikipe y’igihangange yiteguye kumutangaho arenga miliyoni 100. Soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Vipers FC yo mu gihugu cya Uganda ihanze amaso rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Tariki 15 Kanama 2022, nibwo Vipers FC yaje mu Rwanda gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku Munsi w’Igikundiro, maze umukino urangira iyi kipe yo muri Uganda itsinze igitego 1-0.

Muri uyu mukino rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana yitwaye neza ndetse umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Calmo akaba yaramwishimiye ku buryo bukomeye.

Nyuma y’uko ikipe ya Vipers FC itakaje rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Cesar Manzoki werekeje mu ikipe ya Dalian Professional Football Club yo mu Bushinwa, irashaka kumusimbuza Essomba Onana Leandre Willy.

Amakuru yizewe aturuka mu gihugu cya Uganda, ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Vipers FC n’umutoza Robertinho biteguye gutanga akabakaba miliyoni 100 z’Amanyarwanda bagasinyisha Essomba Leandre Willy Onana amasezerano y’imyaka itatu cyangwa ine.

Iyi kipe irifuza kuzasinyisha Essomba Leandre Willy Onana amasezerano y’igihe kirekire kugira ngo izamugurishe akayabo nk’uko yabikoze ku bakinnyi batandukanye baguzwe amafaranga menshi barimo Cesar Manzoki na Bobosi Byaruhanga.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021 aje mu igeragezwa araritsinda ahita ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, kuri ubu asigaje igihe kitageze ku mwaka.

Related posts