Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ufite ubuhanga buhambaye wabiciye bigacika muri APR FC akomeje gutakambira Rayon Sports kugira ngo izamusinyishe azajye ayifasha guha isomo rya ruhago APR FC

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Niyonzima Ally ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports aho nta gihindutse azayisinyira amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ufite Mama we w’Umurundikazi na Papa we w’Umunyarwanda, ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho n’ubwo avugwaho imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma ataramba mu makipe atandukanye yanyuzemo.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Niyonzima Ally yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzabasinyira amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Hari n’andi makuru avugwa ko amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Kiyovu Sports na yo amwifuza ku buryo bukomeye.

Niyonzima Ally yakiniye amakipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Rayon Sports, Azam FC yo muri Tanzania na Bumamuru yo mu Burundi ari nayo aherukamo, kuri ubu nta kipe afite.

Related posts