Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC yabwiye bagenzi be ko yamaze kumvikana n’ikipe yo mu Bubiligi izamutangaho arenga miliyoni 200 ikazajya imuhemba miliyoni 15 buri kwezi

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nibwo rutahizamu usatira aciye mu mpande Byiringiro Lague yaguzwe n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze Kanama (Ukwezi kwa 6) 2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ndetse ikazajya imuhemba miliyoni 15 z’Amanyarwanda buri kwezi, bikaba bivugwa ko mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 ashobora kuzafata rutemikirere akajya gusinyira iyi kipe .

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Related posts