Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umurundi akagira inkomoko mu Rwanda APR FC yari yemeye kumutangaho miliyoni 20, Rayon Sports yo yiyemeje kuzamutangaho miliyoni 25 kugira ngo itere gapapu mucyeba

Umukinnyi w’Umurundi ukinira Rukinzo ariko akaba ahamya ko afite inkomoko mu Rwanda, Ndikumana Danny yavuze ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Danny wari mu Rwanda kumwe n’ikipe ya Rukinzo mu mikino ya gipolisi, yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.

Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho.

Ati “Ayo makuru ntayo mfite, kuba naba ndi mu biganiro na APR FC yaranyegereye ntacyo nabivugaho muzabimenya niba bihari. ”

Danny kandi yavuze ko kuba nyina ari umunyarwandakazi aramutse agize amahirwe yo gukinira Amavubi byaba ari ishema kuri we.

Ati “mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza. ”

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ikipe ya APR FC yari yaremeye kuzamutangaho miliyoni 20 z’Amanyarwanda ikamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri ariko Rayon Sports yo yafashe icyemezo cyo kuzamugura miliyoni 25 bitewe n’uko afite impano y’akataraboneka.

Ndikumana Danny ni umwe mu bakinnyi ba Rukinzo bagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda, ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe. Avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi.

Related posts