Umuhanga Stephen Hawking yagiye atangaza ibintu biteye ubwoba bizabaho mu gihe kizaza. Agendeye ku bumenyi(science), uyu munyabugenge(Physician) w’umwongereza yagiye ateguza abantu ibintu bikomeye bishobora kuzaba ku isi mu bihe bizaza. Yahereye ku ikoreshwa ry’ubwenge butari karemano, avuga ku ikorwa rya Robots ziteye ubwoba zizarimbura ikiremwamuntu.
Stephen Hawking kandi yaburiye abashakashatsi ababwira ko ari bibi cyane kwiha gukora ubushakashatsi ku biremwa bidasanzwe (Aliens) ndetse anatanga impuruza ko mu myaka izaza amapfa ashobora kuzazonga abatuye Isi.
Uretse ibyo tuvuze hejuru n’ibindi uyu muhanga yatangaje mbere y’uko atabaruka, ikindi yavuze gikomeye ni uko uko iterambere rigenda riza mu bumenyi (science), hazabaho ihindagurika ry’utunyangingo tw’ikiremwamuntu maze bikazatuma umuntu ahinduka ikiremwa kidasanzwe(superhuman) maze bikazashyira iherezo ku kiremwamuntu dusanzwe tuzi.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku byo uyu muhanga yahishuye, havugwamo ko abakire bazaba bafite ubushobozi bwo kwihinduza utunyangingo twabo bakatwongerera imbaraga bagahinduka abantu badasanzwe(superhuman). Abantu bazaba babasha kwiyongerera ingano y’ubwonko bwabo uko bashaka, kwiyongerera ubwirinzi bw’indwara ndetse no kwiyongerera igihe cyo kubaho.
Stephen Hawking agaragaza impungenge ko umuryango w’abantu uzacikamo ibice. Avuga ko uko iterambere mu bumenyi n’ikoranabuhanga bitera imbere, umuntu ku giti cye azajya aba arajwe ishinga no kwikoraho cyangwa kwihindura utunyangingo ngo abe mushya. Ibi ngo bizatuma abantu bacikamo ibice cyane.
Impunge za Stephen Hawking kandi ni uko abakire bazaba babasha kwikora ibi byose bazahinduka abantu badasanzwe(superhuman) maze bakadukira abantu basanzwe bakaba bashobora kuzabarimbura rikaba iherezo ry’ikiremwamuntu. Aba bantu b’ibiremwa bidasanzwe nibamara kuza bazatuma habaho ibibazo bya politiki, bazaba bahanganye n’abantu basanzwe cyangwa abantu basanzwe bahinduke abatagifite umumaro. Ni igihe kizagera buri wese akifuza kwihindura mushya.