Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 kurubu n’iturufu kubatavuga rumwe na Leta ya DRC Mugushaka kuziyamamaza mumatora y’umukuru w’igihugu. Soma inkuru irambuye!

Hashize iminsi itari myinshi ariko kandi itari namike, abarwanyi ba M23 bigaruriye tumwe muduce dukomakomeye two muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo harimo uduce twa Bunagana ndetse na Rutshuru.ibi kurubu sibyo nkuru umuntu yagarukaho, ahubwo ikintu umuntu yavuga nukuntu abatavuga rumwe na leta ya DRC bakomeje kwifashisha aba baranyi ba M23 nk’iturufu iri kubafasha mukuziyamamaza mumatora ateganyijwe y’umukuru w’igihugu.

Nkuko twagiye tubigarukaho kenshi gatandukanye, nikenshi ingabo za Leta ya Congo FARDC zagerageje kurwanya abarwanyi ba M23 kugirango zirebe ko zabohoza uduce aba barwanyi bafashe ariko nyamara aba basirikare ba leta bagakomeza kugenda batsindwa n’uru rugamba inshuro zose bagiye bagerageza kururwana. ibi byatumye benshi mubaturage batuye muduce twigaruriwe n’aba barwanyi barushaho kwiheba ndetse no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Kurubu rero abatavuga rumwe na leta ya DR Congo irangajwe imbere na HE Felix Antoine Tshisekedi bakomeje kubwira abatuye muduce twibasiwe n’iyintambara ko leta integenke yagize bo nibaramuka bagiriwe icyizere bagahabwa kuba bayobora ikigihugu bazafasha gukemura ibi bibazo by’intambara ndetse bigatuma ubuzima bw’abahatuye burushaho kujya kumurongo.

Nubwo batangaza ibi kandi, leta ya DR Congo ikomeje gushaka igisubizo cyihuse cyo kuba yahangana n’aba barwanyi ba M23 bigize akaraha kajyahe, ndetse biranavugwa ko ikigihugu cyaba cyamaze kumvikana na leta ya Kenya ndetse na leta ya Tanzania kukuba izi leta zatanga ubufasha mubya gisirikare mu rwego rwo guhashya aba barwanyi ba M23 ndetse no gutuma aba batavuga rumwe na leta basubiza amerwe mu isaho. aya ni amakuru dukesha Gomanews24.

Related posts