Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore yagiye guhinga asiga umugabo we ari kumwe na murumuna we w’ imyaka 14 ahita yiha akabyizi ari kwihimura bitewe n’ ibyo uwo yishakiye yari amaze kumukorera

Imwe mu nkuru zikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga, ni iy’Umugabo wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare watawe muri yombi nyuma yo gufata kungufu muramu we w’imyaka 14 y’amavuko, ubwo umugore we yari yagiye guhinga.

Amakuru aturuka muri kariya gace avuga uyu mugabo yacunze umugore yagiye guhinga ubundi akajya mu nzu agacana radio akamariramo volume yose, ubundi asambanya uwo mwana w’imyaka 14.

Abatanze aya makuru bavuga ko kubera urusaku rwa radio uriya mwana w’umukobww atabashaga no gusakuza ngo hagire umwumva.

Ubwo umugabo yari amaze gusambanya uriya mwana amufashe ku ngufu, nibwo umuturanyi yaciye aho yumva umwana ari kuririra mu nzu, amubajije amuhishurira ko umugabo wa mu kuruwe amaze kumufata kungufu.

Uyu muturanyi yahise abwira abandi abaturage barahurura, bahamagara na mukuru we ava mu murima, ndetse umugabo arafatwa ataratoroka ubutabera. Ubwo bamubazaga niba yabikoze yabyemeye.

Amakuru avuga ko uyu mugabo waje kujyanwa ku kagari, aho yabanje kubazwa impamvu yabimuteye avuga ko ari uko umugore we ataherukaga kumwemerera ko batera akabariro. Bityo rero ngo yasabye muramu we, amwemereye abona kubikora.

Abaturage bose bumvise iyi nkuru bagize agahinda kenshi basaba ubuyobozi ko bwatanga ubutabera kuri uriya mwana ukiri muto, ndetse bikabera isomo abandi bose bajya bagira icyo gitekerezo.

Related posts