Muri Kenya, umugore umwe witwa Nellie avuga ko nta kintu kimutera ishema nko kuba yifitiye abagabo batatu bose babana mu nzu imwe kandi ko harimo n’wa murumuna we
Uyu mugore ufatwa nk’umuntu udasanzwe, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko yishimira kuba afite abagabo batatu bose kandi ngo baramukunda kuko ntacyo bamuburana.
Nellie avuga ko nyuma yo gupfusha umugabo we wambere bari barabyaranye abana babiri akaza kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka bamaranye imyaka umunani, yahise ashakwa na murumuna wa Nyakwigendera amutwara nk’umugore we.
Nyuma ngo yaje gukundana nundi mugabo biza kurangira nawe abaye umugabo we, ntibyarangiriye aho kuko Nellie yaje kubenguka undi musore nawe biza gusoza abaye umugabo
Nellie yatangarije kimwe mu kinyamakuru cyo muri Kenya ko abo bagabo bose bamukunda kandi ngo nawe arabakunda bityo ngo yaciye agahigo ko kuba umugore ufite abagabo batatu mu gace atuyemo.
Aba bagabo bombi ngo bajya ibihe byo kuzuza inshingano zo mu buriri kuko bahana minsi kandi bakayubahiraza.