Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umugore cyangwa umukobwa dore amayeri bazakoresha bashaka guca muri humye abo bakunda , bigatuma basigara bangara ku gasozi

 

 

Umugore uca inyuma umugabo we hari ibyo agaragaza buri munsi bikagera aho bigaragara nk’amakosa.Ubusanzwe iyo umuntu akoze ikintu kibi ashaka uburyo agisibanganya akabikora agambiriye kugicikaho cyangwa gusibanganya ibimenyetso.Ese abagore baca inyuma abo bashakanye bahurira kuki ?

Baguma bari inshuti nabo babikoranye: Iyo aba bagore bamaze guca inyuma abo bashakanye baguma kugira icyizere cy’uko ejo bazongera arinabyo bituma urugo rwabo ruhita rusenyuka.Ikinyamakuru Indiatimes kigaragaza ko byagahise birangira gusa ngo ababo bakomeza kwizirika kumubano wabo nabo.

Ntawe uzabimenya: Abahanga bavuga ko “Ntakintu na kimwe gikorwa kinyuranyije n’amahame cyangwa amabwiriza ariho kitajya kigaragara”.Gishobora kumara igihe runaka ariko kiragaragara.Abagore baca inyuma abo bashakanye birengagiza ko ukuri bakibwira ngo ntawe uzabimenya kandi bishuka.

Gusohokana n’abo babikoranye: Bishobora kubaho ko abashakanye kubw’amakosa atari menshi bashobora kongera gusubirana , ariko biragoye cyane kumva abatandukanye kubera gucana inyuma basubirana, akenshi abagore bafite iyi ngeso bazira ko bakomeje gusohokana n’abo bakorana ayo mahano nk’uko twabivuze haraguru.

Kurengera abo babikorana: Uyu mugore nafatirwa mu cyuho azarengera uwo babafatanye ntamenye ko ari amakosa ari gukora.Iki kinyamakuru kigira inama abagore yo kwirinda iryo kosa.Buri wese mubashakanye yari akwiye guterwa ipfunwe n’uko atatira isezerano yagiriye mugenzi we.

 

 

 

Related posts