Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yiswe intwari nyuma yo gutwara ikamyo yafashwe n’ inkongi yumuriro , agira ngo atabare abaturage, inkuru irambuye.

Umugabo yiswe intwari nyuma yo gutwara ikamyo yafashwe n’ inkongi yumuriro , agira ngo atabare abaturage

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yiswe intwari nyuma yo gutwara ikamyo yafashwe n’ inkongi yanga ko yateza, ibyago ahatuye abantu benshi.

Uyu mugabo impamvu yiswe intwari nuko yanze kwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga agatwara ikamyo yari yafashwe n’ inkongi agira ngo ayikure mu gace gatuwe n’ abantu benshi muri leta ya Warri Delt agira ngo idateza ibyago kuri benshi nk’ uko amakuru abitangaza.

Mu kiganiro yagiranye na BBC , uyu mugabo witwa Ejiro Otarigho yagize ati“ Nagize igitekerezo cyo kuroha iyi kamyo mu mugezi wari hafi aho”.

Uyu mugabo yavuze ko akimara kumenyeshwa ko imodoka yafashwe n’ inkongi , yabanje gupakurura bimwe mu byo yari itwaye , ayijyamo ayikura aho yari iri nubwo yari afite ubwoba bwinshi.

Yakomeje agira ati“ Intego nari mfite ni ukuyiroha mu mugezi. Mpageze ‘ Volant’ yarafashwe nanirwa gukomeza.

Natekereje ko ninkomeza imbere ikamyo ishobora kugwa igateza ibindi bibazo bikomeye. Nahisemo kuyiparika ahantu hafunguye”.

Related posts