Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umugabo yandikiye nyirabukwe akoresheje telefoni ngendanwa nyuma yo kwica umugore we

Muri Tanzania umugabo yoherereje nyirabukwe ubutumwa bugufi akoresheje telefoni ngendenwa amubwira ko umutima uri kumurya nyuma y’igihe gito acyekwaho kwica umugore we babanaga.

Uyu mugabo kuri ubu ari gushakishwa na Polisi yo muri Tanzania akekwaho  kwica Umugore we amutwitse agashya agakongoka. Amazina y’uyu mugabo ntabwo amazina ye aragera ahagaragara, gusa nyakwigendera bikekwa ko yaba yatwitswe n’umugabo we, we yitwa Josephine Mngara warufite imyaka y’amavuko bikaba bivugwa ko iki cyaha cyaba cyarabaye ku ya 19 Gashyantare uyu mwaka bikaba byari bitaramenyekana.

Mu butumwa bugufi (sms) uwo mugabo yandikiye Nyirabukwe yagize ati” Mama mbabarira ntabwo ari ikosa ryange, nasanze umugore wange arikumwe n’undi mugabo mucyumba hanyuma nsenya urugi dutangira kurwana. muri uko kurwana bafashe umuhoro nawe afata umuhini w’isuka dukomeza  ku gundagurana. nk’uko bigaragara hasi aha mu nyandiko yohereje mu rurimi rw’igiswahili.

Mu ibaruwa yakomeje amubwira ko atamerewe neza umutima uri kumurya cyane asoza amwifuriza umunsi mwiza.

Mur butumwa yamwandikiye ntabwo yagaragaje uwishe umugore we, kuko Polisi ivuga ko yasanze uwo mugore yapfuye atwitswe.

Nyuma yo kubona iyo sms, Nyina wa nyakwigendera yasabye Polisi ko ba baha uburenganzira bagashyingura ibyo bisigazwa kuko ngo icyumweru kirarangiye bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Related posts